Nta CD muri Launch Album Umudendezo y’umuhanzi Danny Vumbi.

 

VIEWS:7{oshits}

Igitaramo cyo gushyira ahagaragara album Umudendezo y'umuhanzi Danny Vumbi umenyerewe mu itsinda The Brothers kizaba ku italiki ya 30/11/2012 kuri Sportsview Hotel aho azaba ari kumwe n'itsinda The Brothers, King James,Riderman,Bruce Melodie, Patrick Nyamitali ndetse n'abahanzi baririmba gospel music aribo Dominic Nic, Bobo Bonfils ndetse na Olivier Roy.

alt

Agashya muri iki gitaramo nuko hazabamo umwanya w'abo bahanzi ba gospel music,nyuma hakazaririmba abo bandi bose basigaye. Icyizere cyo kubahiriza amasaha ni cyose kuko ibyuma bizarara ahazabera concert ndetse ukwitoza kwa nyuma kukazahabera. Igitaramo kizatangira saa kumi n'imwe kirangire saa yine z'ijoro.

alt

Kwinjira muri iki gitaramo akaba ari amafaranga 5000frw  vip ndetse na 2000frw  ahandi hose.

Abahanzi bose bazaririmba live.

{fcommenter}

IBITEKEREZO

 

 

Widget powered by WhatstheScore.com