Rubyiruko: Dore zimwe mu ngaruka zo kohereza amafoto y’urukozasoni yawe bwite kuri interineti

VIEWS:9{oshits}

Urubyiruko rw’iki kinyejana rwavukiye mu mpinduka nyinshi ku bijyanye n’ikoranabuhanga aho usanga n’abakundana bagerageza kugira imipango bakorera kuri interineti. Ibi ni byiza cyane kuko ari ho isi irimo kutujyana ariko bigira ingaruka mu gihe habayeho uguhemuka.

Nk’uko bitangazwa na le Figaro, urubyiruko cyane abakiri munsi y’imyaka 15, 18 cyangwa irenga bitewe n’igihugu ntibaba bemerewe kureba amafirimi cyangwa amafoto y’urukozasoni n’ubwo usanga muri iki gihe bigoranye kugira icyahagarikwa hagati aha ku bw’iri koranabuhanga.

Ingaruka bitera rero zagarutsweho nyuma y’aho umukobwa ukiri mutoya wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiyahuye ku bw’amafoto ye yambaye ubusa  yatambajwe n’umuhungu w’inshuti ye biciye kuri interineti.

Nyamara aha haracyari ingorane nyinshi kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umunyeshuri umwe kuri batanu muri iki gihugu yohereje amafoto akurura mugenzi we cyangwa se ari mu mibonano mpuzabitsina, haba kuri telephone cyangwa se kuri nterineti ...

alt



Ikindi kandi kubera ko kurinda ikintu cyoherejwe kuri interineti usanga nta mutekano uhagije gifite cyane ko hari n’abamamyi hackers bashobora no kuba bagera kubyo wowe wumva ko warinze cyane.

N’ubwo bikunze kuvugwa ko aya mafoto n’amafirimi y’ubu bwoko aba agenewe abakuze cyane cyane abashakanye mu buryo bwo kuyifashisha mu kuzamura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, baba bagomba kuyakoresha ku buryo abana babo batazagira aho bahurira na byo bibaturutseho. 

Aho iterambere rituganisha rero biashoboka ko no mu bindi bihugu byo ku isi hari iki gikorwa cy’ iyoherezwa ry’amafoto ku rubyiruko rugaragara nk’aho ruba rwaratwawe n’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina. Ibi bishobora kubatera imyitwarire  itari myiza nko gutekereza guhohotera abana batangana, kwishora mu busambanyi n’ibindi.

Uretse uru rubyiruko rukoresha aya mafoto mu bwihisho, muri iki gihe usanga hari n’igihe yoherezwa umuntu uba atari ayiteze, cyangwa abantu baba bazwi nk’abahagarariye abandi cyangwa abasanzwe bafite igikorwa gituma bamenyekana  maze bigatera imvururu n’ukuyinubira. Si byza rero ko urubyiruko rwabaye imbata y’ama mafoto kuko yangiza imitekerereze yabo.

{fcommenter}

IBITEKEREZO

 

Widget powered by WhatstheScore.com