Ikipe ya Manchester City ikomeje guhahamura andi makipe bihanganye

Mu gihe ikipe ya Manchester United igeze aharindimuka (imaze gutsindwa imikino itatu ikurikiranye), mukeba wayo, Manchester City yo yamaze amakipe iyahahamura.

alt

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu ikipe ya Manchester City yakosoye ikipe ya West Ham iyipfunyikira ibitego 6 byose kubusa mu mukino wa kimwe cya kabiri cya Capital one Cup.

Uyu mukino ukaba wararanzwe no kwigaragaza ku umukinnyi Negredo wa Manchester City werekanye ko ari rutaha izamu udasubirwaho kuko yabashije kunyeganyeza inshundura inshuro zigera kuri eshatu (ku munota wa 12, uwa 27 ndetse no ku wa 49).

Umukinnyi Yaya Toure nawe umaze iminsi agaragaza ubuhanga bwinshi haba muri passe ze ndetse na Coup Franc zitandukanye ajya atera, nawe yaraye abonye igitego kimwe ku munota wa 40 w’umukino. Edin Dzeko nawe yaje  gutsinda ibitego bibiri (ku monota wa 61 no ku wa 90) maze umukino urangira utyo.

Dore Video y’ibitego byaranze uyu mukino:  

            

Mu minsi ishize umutoza wa Manchester City, Manuel Pellegrini, yari yatangajeko kuri iyi isi ntayindi kipe ifite attaque ikanganye nki yabo, ati :” nitwe dufite attaque ya mbere ku isi

Ese nawe ubona attaque ya Mannchester City ariyo ikomeye ku isi?

{fcommenter}

IBITEKEREZO

 

Widget powered by WhatstheScore.com