Emmy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo Ese urinde?-REBA UKO IMEZE

 

VIEWS:4{oshits}

 

Umuhanzi Emmy uzwi mu njyana ya RnB mu  Rwanda kuri ubu akomeje gukora cyane kuko nyuma yo gukomeza mu marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar season 2 ngo ibikorwa byinshi biri mu nzira .

 

Mu minsi ishize nibwo Emmy yerekeje mu gihugu cya Uganda gukora indirimbo kwa Washington arikumwe na Kitoko biteganyijwe ko izasohoka vuba nyuma yuko ashyize hanze indirimbo yakoreye muri KINA MUSIC  studio ikoreramo Producer Clement ,iyo ndirimbo  iri muri Kina Music yitwa Nyumvaikaba irasohoka mu minsi mike .

Mu kiganiro twagiranye ubwo yashyiraga  hanze amashusho y’indirimbo Ese urinde? Yakozwe audio na Producer Fazzo naho video ni Fayzo Pro  muri  Red Star Entertainment ,yatangaje ko uyu mwaka ari uwo gukora cyane kuko abona ko uyu mwaka  wamubereye umugisha kuko yabashije  gukomeza mu marushanwa ya PGGSS II  akaba ashimira Imana cyane kuko yamushoboje  kugera kuyindi ntera uyu mwaka  kandi atibagiwe Abakunzi  be bamubaye hafi cyane ,akaba abizeza ko atazabatenguha bityo akaba agiye kuberaka  ibikorwa byiza uyu mwaka.

Mu gusoza ikiganiro akaba yibukije abakunzi be ko nomero  yo gutora muri PGGSSII ari 1 kandi ngo akunda abakunzi  be cyane .

 

{fcommenter}

Dore amashusho y’indirimbo  Ese Urinde y’umuhanzi Emmy hano:

 

 

IBITEKEREZO

 

Widget powered by WhatstheScore.com