BannerLarg
Tariki ya 30 Kanama 2014 Guhera 18H kuri Stade Amahoro i Remera tuzabereka Live TV Hano y' igitaramo gisoza PGGSS4 nti muzacikwe .!

Dream Boys yasohoye indirimbo ku bakobwa bababaza ababyeyi-YUMVE HANO

VIEWS:4{oshits}

 

Nyuma yo guhimba indirimbo zitanga ubutumwa ku bantu banyuranye barimo ababyeyi, ubu noneho kuri uyu wa Gatanu Tariki 13 Nyakanga 2012 Dream Boys yasohoye indirimbo “Jugu jugu” ivuga ku bakobwa batenguha bakanababaza ababyeyi babo.

Muri iyi ndirimbo baririmbamo umukobwa w’ikinege wavutse ku babyeyi bari bamaze imyaka 10 barabuze urubyaro, bavugamo ko yavutse ku bw’ubusabe ku Mana. Ngo avutse barishimye bazi ko azabahesha ishema, ariko akuze aba ari we ubateza umugayo n’ikimwaro kuko yirukaga mu bagabo (guhinduranya abagabo). Babiririmba bagira bati : “Jugu jugu mu bagabo…..”

 KANDA HANO WUMVE JUGU JUGU

Dream Boys yatangaje ko iyi ndirimbo bayisohoye kugira ngo itegurire album ya yo ya gatatu izaba iriho indirimbo icumi bari hafi gushyira ahagaragara, itanga ubutumwa ku bakobwa bababaza ababyeyi babo.

Dream Boys yagize iti : ‘’ Ubusanzwe twe dukunda guhanga indirimbo zitanga ubutumwa, iyi twayisohoye kugira ngo itegurize album ya gatatu twitegura kumurikira abanyarwanda.’’

Bongeyeho bati : ‘’Duhaye ubutumwa abakobwa bababaza ababyeyi nyuma yo kubuha ababyeyi bahemukira abana babo mu ndirimbo zacu nka “Sinzika” na “Uzambarize mama”.

Indirimbo “Jugu jugu” iri mu njyana ya Afro-beat, yakozwe na Producer Renix wo mu gihugu cya Ugnada, ari na we wabakoreye « No one like me » baherutse gushyira ku mugaragaro. Gusa iyi yo yakorewe mu Rwanda muri studio « Alpha & Omega ».

Kanda hano wumve Jugu jugu 

{fcommenter}

IBITEKEREZO

 

Widget powered by WhatstheScore.com

Football results provided by whatsthescore.com